
Tedros Info
June 12, 2025 at 03:49 AM
*_Uburyo bworoshye ushobora gutahura indwara z’umutima zica bucece_*
Umuganga w’indembe wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Joe Whittington, yavuze ko hari ikizamini umuntu ashobora kwikorera cyamufasha kumenya niba afite ibyago byo kurwara indwara yo kwangirika kw’imitsi y’amaraso iva ku mutima(aortic aneurysm).
Uyu muganga abinyujije ku rubuga rwa Tiktok, yavuze ko iki kizamini cyitwa “thumb-palm test”, ushobora kucyikorera ufashe ikiganza cyawe ukagerageza guhina igikumwe uganisha aho ikiganza kirangirira.
Asobanura ko iyo igikumwe kigera ku mpera z’ikiganza cyawe haba hari ibyago byinshi byo kuba ufite uburwayi bwa aortic aneurysm.
Yagize ati “Niba igikumwe cyawe kirenga ikiganza cyawe, bivuze ko imitsi yawe(Connective tissues) ikweduka cyane, bivuze ko n’imitsi iva ku mutima yawe ari uko bimeze ndetse hari ibyago byinshi ko ishobora kubyimba.”
⚠️ *Iyi nkuru yose wayisanga ku*
➡️ Igihe.com
#tedrosinfo

👍
😮
😳
4