Rwanda Biomedical Centre
Rwanda Biomedical Centre
February 23, 2025 at 04:58 PM
📢Waba ufite imbwa cyangwa injangwe? Uturanye n'ubifite? Nawe wagira uruhare mu guca indwara y'ibisazi by'imbwa (#rabies) iterwa no kurumwa n'imbwa. 📆 Kuva ku wa 25 Gashyantare kugeza ku wa 13 Werurwe 2025, hateganyijwe ibikorwa bikurikira: ⏯️Gukingira imbwa n'injangwe ⏯️Kuziha ikinini cy'inzoka (#deworming) ⏯️Gukona imbwa (#sterlisation) ku babishaka 📍Aho bizabera: ✅Umujyi wa Kigali : Ku Murindi ahasanzwe habera imurikagurishwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ✅ Akarere ka Kayonza : Mu mirenge ya Rwinkwavu na Rwiri. ⚠️⚠️Byose bizakorwa ku buntu! Tujyane mu rugamba rwo kurandura indwara zititabwaho uko bikwiriye - harimo n'ibisazi biterwa no kurumwa n’imbwa n’injangwe - bitarenze 2030 nkuko bikubiye muri gahunda ya WHO #onehealth #ntds, #beatntds
Image from Rwanda Biomedical Centre: 📢Waba ufite imbwa cyangwa injangwe? Uturanye n'ubifite? Nawe wagira u...
❤️ 👍 🔥 5

Comments