Tedros Info

Tedros Info

1.7K subscribers

Verified Channel
Tedros Info
Tedros Info
June 7, 2025 at 01:23 PM
Nyagatare: Abanyeshuri bateze abarimu Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyarupfubire, ishuri riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bateze abarimu babigisha barabakubita, umwe bamukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 ahagana Saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo hari harangiye umupira w’amaguru wahuzaga abiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye n’abigaga guhera mu mwaka wa Kane kugeza mu mwaka wa Gatandatu. Abiga mu mwaka wa Kabiri ngo ntibishimiye imisifurire kuko batsinzwe 1-0 bituma batega abarimu babo mu nzira barabakubita. Umwe mu barimu uri mu bakubiswe yabwiye IGIHE ko basohotse ikigo ari abarimu batandatu, bageze hanze bahasanga abana bafite inkoni, abarimu babiri muri bo bahise biruka. Ati “Twari batandatu babiri babonye batwatatse ni abasaza barirutse, twe twari tugiye kwirukanka umwe bamutangije icyuma kimufata mu mutwe arakomereka cyane, undi bagiye kukimutera dukinga amaboko.” Cc: IGIHE #tedrosinfo
Image from Tedros Info: Nyagatare: Abanyeshuri bateze abarimu  Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’A...
😂 😢 😮 🙆‍♂ 👍 10

Comments