
Tedros Info
June 9, 2025 at 04:00 PM
Umugabo uheruka kwica umugore we yafashwe
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Manirarora w’imyaka 28, uherutse kwica umugore we Nyirandikubwimana Devotha w’imyaka 27.
Uyu mugabo yafashwe ku wa 8 Kamena 2025, icyaha akurikiranyweho yagikoreye mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Masaka.
Amakuru avuga ko ku wa 5 Kamena 2025, ari bwo uyu mugabo yishe umugore we, bari bamaze amezi abiri babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Uyu mugabo, akimara kumwica akoresheje icyuma akamukata mu muhogo ndetse akanamutera icyuma mu mutwe, yahise atoroka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye UMUSEKE ko inzego zitandukanye zakomeje kumushakisha, akaba yarafatiwe ku mupaka wa Gatuna ubwo yageragezaga kwambuka ajya mu gihugu cya Uganda.
Uyu mugabo, akimara gufatwa, yemeye ko ari we wishe umugore we, avuga ko byaturutse ku makimbirane bagiranye ku mafaranga 50,000 Frw batumvikanyeho uburyo yakoreshejwe.
Manirarora yamaze gukorerwa dosiye, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Masaka.
Cc: Umuseke.com
#tedrosinfo

😮
1