
Tedros Info
June 11, 2025 at 09:37 AM
🚨 AMAKURU MASHYA 🚨 Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore we Annette Murava, hamenyakanye amakuru y’ibikubiye muri dosiye ye, nko kuba yarigeze gutaha akamukubita ivi mu nda akanamuniga kugeza aho ataye ubwenge.
Bishop Gafaranga wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, aregwa ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera umugore we Annette Murava usanzwe ari umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, ari na we watanze ikirego.
Gusa mu kiganiro aherutse gukora, uyu Annette Murava yatunguye benshi, aho yavuze ko ntakibazo na gito afitanye n’umugabo we, ndetse ko igihe kizagera bakavuga ukuri kose bicaranye
Cc RaRadiotv10 Rwanda
#tedrosinfo

😮
1