BBC News Gahuza

BBC News Gahuza

64.1K subscribers

Verified Channel
BBC News Gahuza
BBC News Gahuza
June 13, 2025 at 09:21 AM
*Israel izabuza burundu Iran gukora bombe kirimbuzi?* _Ubusesenguzi bwa Frank Gardner wo mu ishami rireba iby'umutekano rya BB_ C Muri iki gitero Israel yise Operation Rising Lion yatanze impamvu ko nta mahitamo yari ifite, ko Iran yari irimo yihuta cyane mu kubaka bombe kirimbuzi kandi ko aya yari yo mahirwe yabo ya nyuma yo kubuza ko ibyo biba. Ariko ingingo ivuguruza iyo ubu ifite ishingiro kurusha ikindi gihe cyose. Iyo ni uko umukungugu w'uku kurasana kugiye kuba numara kugera hasi ubutegetsi bwa Iran buzihuta kurushaho mu kugerageza gukora iyo bombe. Abakurikirana iby'igisirikare cya Iran bamaze imyaka myinshi bavuga ko atari gusa uburenganzira bwa Iran kugira iyo ntwaro ahubwo kuyigira byaba n'uburyo bwiza bwo kubuza uwo ariwe wese kugerageza kubatera mu gihe kizaza. Babishingira ku byabaye mbere kuri Libya na Korea ya Ruguru. Col Muammar Khadafi wa Libya yavuye burundu ku mugambi we wo kubaka intwaro kirimbuzi mu 2003 maze hashize imyaka umunani afatwa yihishe mu muferege yicwa n'abigaragambya bari bashyigikiwe n'ibihugu by'iburengerazuba. Ku rundi ruhande, Kim Jong-Un wa Korea ya Ruguru yasuzuguye ibihano by'ibihugu by'iburengerazuba abasha kubaka za misile kirimbuzi zikomeye kandi ziraswa kure cyane. Ubu nta numwe wahirahita yihutira gutera Korea ya Ruguru. Inkuru irambuye hano: https://www.bbc.com/gahuza/articles/czj4r97w1yeo?at_campaign=ws_whatsapp Ifoto y'imwe muri misile zikomeye Iran yari ifite mu 2017/Getty Images
🙏 👍 😢 😮 😭 10

Comments