Tedros Info
                                
                                    
                                        
                                    
                                
                            
                            
                    
                                
                                
                                June 17, 2025 at 08:35 AM
                               
                            
                        
                            Ingabo za Israel zatangaje ko zishe Ali Shadmani, uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran.
Uyu mugabo nta minsi itatu yari amaze kuri izi nshingano nyuma y’uko uwari uwuriho, Gholamali Rashid, yishwe mu bitero by’Ingabo za Israel byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Israel yamusobanuye nk’umwe mu basirikare bakuru muri Iran, ndetse ko “ari we wari hafi cyane” y’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.
Iran nta kintu iratangaza kuri uru rupfu.
Ali Shadmani yari yagizwe Umuyobozi wa Islamic Revolutionary Guard Corps. Ni umutwe w’igisirikare mu Ngabo za Iran ushinzwe ibikorwa byose bya gisirikare yaba ibikorerwa imbere mu gihugu, ibitero byo hanze n’umubano w’igisirikare n’amahanga.
Cc: IGIHE
#tedrosinfo
                        
                    
                    
                    
                        
                        
                                    
                                        
                                            😮
                                        
                                    
                                    
                                        2