
Tedros Info
June 18, 2025 at 05:23 AM
INDWARA ZANDURIRA MU MIBONANO MPUZABITSINA N'UBURYO BWO KUZIRINDA
Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) ni ikibazo gikomeye Kandi gikomeje kwiyongera ariko benshi barazirwara ntibabimenye cyangwa bakazirengagiza.
Ibyo ukwiriye kumenya ku ndwara zandurira mu mibonano n'uburyo bwo kuzirinda 👇
Indwara zikunze kuboneka ni:
- Imitezi (Gonorrhea)
- Uburagaza (Syphilis)
- Chlamydia
- Herpes
- HPV (itera kanseri y’inkondo y’umura)
- Trichomoniasis
- SIDA (HIV)
- Hepatitis B & C
Ibimenyetso( biratandukanye):
- Kubabara cyangwa kubyimba igitsina
- Gusohora amavangingo adasanzwe
- Kuribwa iyo uri kwihagarika
- Ibisebe cyangwa uduheri ku gitsina
- Kumva ushaka kwishima cyane
Ariko zimwe ntizigaragaza ibimenyetso na gato
STIs zitavuwe hakiri kare zishobora gutera:
- Kudashobora kubyara
- Kwanduza abo mubana
- Kanseri y’inkondo y’umura
- Urupfu (ku zidakira nka HIV/SIDA)
Uko wazirinda neza:
✔️ Gukoresha agakingirizo igihe cyose
✔️ Kwipimisha mbere yo gukora imibonano
✔️ Kwirinda guhinduranya abakunzi
✔️ Guhagarika imibonano igihe wumva utameze neza
✔️ Kwifata niba ushoboye
✔️ Kwivuza hakiri kare
✔️ Guhabwa urukingo rwa HPV (abakobwa n’abahungu)
UMWANZURO
1.Kugira ubuzima buzira indwara bifite agaciro kuruta gushimisha umuntu ngo wishyire mu kaga.
2.STIs zose ntizikiza, ariko nyinshi ziravurwa iyo wihutiye kwa muganga.
Gupfukirana ikibazo si igisubizo—kugishakira ubufasha nibyo bigukiza.
3.Ntukabeshye uwo mukundana ngo uri muzima kandi wenda wifitemo ubwandu.
Urukundo nyarwo rurinda, ntirwanduza.*
4.Kwitwararika ni ukwikunda.
Kwipimisha ni ukwiyitaho.
Kwirinda ni ubwenge.
Ubuzima bwawe si igikoresho cyo gushimisha abandi ni umutungo wawe wa mbere.
#tedrosinfo #ubuzima
👍
😂
❤️
🙏
9