Tedros Info

Tedros Info

2.1K subscribers

Verified Channel
Tedros Info
Tedros Info
June 18, 2025 at 11:38 PM
Kamonyi: Umuyobozi w’Amashuri abanza ya ya Munoga akurikiranyweho kugurisha ibiryo by’amanyeshuri. Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Munoga, arashinjwa kugurisha ibiro 150 by’ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ko agiye kwishyura umwenda ishuri ribereyemo abandi bantu. Ayo makuru avuga ko ibyo biryo uyu Muyobozi ashinjwa kugurisha yabihaye umugore bafitanye isano akabeshya abo bakorana ko yamwishyuraga ideni yafashe nyuma ya COVID-19. Abatanze ayo makuru bavuga ko mbere yo kugurisha ibyo biryo, yabanje gukora inyandiko ikubiyemo amasezerano y’ubugure bakavuga ko iyo nyandiko atari ukuri kuko nta mwenda bazi ishuri rifitiye uwo muntu. Umwe mu batanze amakuru yagize ati: ”Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge batubwiye ko bafashe ibyo biryo ariko umuyobozi we yacitse.” Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yabwiye UMUSEKE ko ibiryo Nsengimana ashinjwa kugurisha babifatanye umuguzi ubu bakaba babigaruje. Cc: Umuseke.com #tedrosinfo
Image from Tedros Info: Kamonyi: Umuyobozi w’Amashuri abanza ya  ya Munoga akurikiranyweho kug...
😮 😱 🙏 3

Comments