UTAB_Updates
UTAB_Updates
June 13, 2025 at 06:53 PM
*KAMINUZA Y’IKORANABUHANGA N’UBUGENI YA BYUMBA (UTAB) YASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA MUTETE RUHEREREYE MU KARERE KA GICUMBI* Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa 13 Kamena 2025, UTAB yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mutete ruherereye mu Karere ka Gicumbi, aho yunamiye inzirakarengane zirenga 1,000 zihashyinguye. Iki gikorwa kigamije kugaragaza uruhare rw’uburezi mu kwibuka no kubaka ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda. Ni muri urwo rwego, UTAB yaremeye umuryango utishoboye warokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Mutete. Yawuhaye ibikoresho by’ibanze byo mu rugo ndetse inamugabira inka. #twibuketwiyubaka
Image from UTAB_Updates: *KAMINUZA Y’IKORANABUHANGA N’UBUGENI YA BYUMBA (UTAB) YASUYE URWIBUTSO...
🙏 ❤️ 6

Comments