
UTAB_Updates
June 14, 2025 at 05:32 PM
*Abakozi n’Abanyeshuri ba UTAB Bibutse ku Nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi*
Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 14 Kamena 2025, kikaba cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku cyicaro gikuru cya UTAB, aho abanyeshuri n’abakozi bahagurutse berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukeri ruherereye mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi.
Ni urugendo rwari rugamije kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside no gusigasira amateka, binyuze mu guha icyubahiro abazize Jenoside, kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, no kurushaho guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert O.P, yashimangiye ko urubyiruko rwiga muri UTAB rufite uruhare runini mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Yakomeje ashimira abitabiriye umuhango, abasaba gukomeza kubakira ku mateka meza y’ubumwe n’ububudaheranwa igihugu kimaze kugeraho.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa gisubiza agaciro abakambuwe bazira uko uko bavutse kandi kikatwubakamo ikizere. Ni igihamya cy’ubudaheranwa bw’abarokotse cyubaka ubumwe mu Banyarwanda kikabatera kurinda ibyagezweho ari na byo UTAB yiyemeje gushyira imbere mu burere n’uburezi itanga.
#twibuketwiyubaka

❤️
😮
🙏
4